Kigali

Passy Kizito yinjiye mu itangazamakuru

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/01/2025 8:13
0


Umuririmbyi Passy Kizito (Kipa) wamenyekanye cyane mu itsinda rya TNP mu myaka irindwi ishize, ari ku rutonde rw’abantu bakoze ikizamini cy’akazi babasha gitsindira gukorera Radio Magic FM y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), aho yagize amanota 79 ku ijana.



Ni ubwa mbere uyu musore kuva yatangira umuziki nk’umuhanzi wigenga agaragaje inyota yo kwinjira mu itangazamakuru. Kuko mu myaka itanu ishize yashyize imbere cyane gukora ibihangano byakunzwe mu bukorwa bukomeye. 

Mu myaka yo ha mbere hari abahanzi bagiye bagerageza gukora itangazamakuru, kandi bahiriwe n’uyu mwuga. Babanjirijwe n’abarimo Luwano Tosh [Uncle Austin] wa Kiss Fm, Bagabo Adolphe wamenye nka Kamichi usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wakoreye Voice of Africa, Andy Bumuntu wakoreye Kiss Fm aho muri iki gihe akorera Unicef, Platini P wakoreye Isango Star, Karisye Martin [MC Tino] n’abandi.

Passy Kiziyo yabwiye InyaRwanda, ko ari amakuru meza kuri we kuba yabashije gutsinda ikizamini cyo gukorera Magic FM. Uyu musore ari ku mwanya wa Kabiri, aho abanjirijwe n’umukobwa witwa Uwingabiye Anick wagize amajwi 80 ku ijana; Uwingabiye yari asanzwe ari umukozi wa Kiss Fm, aho yateguye akanatangaza ibitambuka ku mbuga nkoranyambaga za Kiss Fm, yanakoraga ibiganiro binyuranye kuri Radio. Anafite umuyoboro wa Youtube witwa ‘Channel 250’. 

Ku mwanya wa Gatatu mu bakoze ikizamini kuri Magic FM (Magic Fm Producer/Presenter), hariho Umunyamakuru Sebushishi Beaugarad wakoreye RBA mu bihe bitandukanye, ni mu gihe ku mwanya wa Kane, uwatsinze ikizamini ari Migambi Gilbert/Umuhungu wa Mukeshabatware Dismas wamamaye mu ikinamico no mu kwamamaza. Migambi yari asanzwe yumvikana kuri iyi Radio mu biganiro binyuranye birimo ibishamikiye ku muziki n’amakuru.

Urutonde rw’abakoze ikizamini cyo gukorera Magic FM ruriho abantu 22 babashije gukora ikizamini; abatsinze ni bane, ni mu gihe abatsinzwe ari 18. Ni mu gihe abantu bane bari biyandikishije gukora ikizamini, batabashije kwitabira. Amanota y’abatsinze iki kizamini yagiye hanze ku wa 7 Mutarama 2025.

Mu myaka ibiri ishize, nibwo Passy Kizito yashyize imbaraga cyane mu ikorwa ry'ibihangano bye, aho yasohoye indirimbo zirimo nka 'Basi Sori' yakoranye na Chriss Eazy imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 5, 'Byina', 'Golo', 'What If' yakoranye na DiezDola, 'Sante' n'izindi zinyuranye. 

Passy Kizito yize itangazamakuru muri Kaminuza ya Mount Kenya (Ubu yabaye Mount Kigali), ndetse yigeze gukora by'igihe gito kuri Televiziyo Rwanda.


Passy Kizito ari ku rutonde rw’abantu bane babashije gutsinda ikizamini cyo gukorera Magic FM 

Passy Kizito yagize amanota 79% amuhesha amahirwe yo kuba umunyamakuru wa Magic Fm 

Ni ubwa mbere Passy Kizito azaba yumvikanye ku ndangururamajwi nk’umunyamakuru 

Anick Uwingabiye wari usanzwe akorera Kiss Fm, yahize abandi agira amanota ya mbere (80%) yamuhesheje akazi muri Magic Fm

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘WHAT IF’ PASSY KIZITO YAKORANYE NA DIEZDOLA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND